UBUTUMWA BWIZA BW’AGAKIZA: Kubaturwa ku cyaha

Michael Hardt

Iyo umuntu ahindukiriye Kristo, maze akamwiringira yishingikirije igikorwa yasohoje ku musaraba i Nyabihanga,yuzura umunzero. Ahita «agira amahoro n’Imana» (Abroma 5,1), nuko agashaka kumenyesha abandi icyo yaronse,n’umunezero we. Nibwo hari ikibi kiza kikamutungura, yaba ari igitekerezo kibi, ijambo ribi, cyangwa se ikindi kibi kurushaho: None se bigenze bite? – Umuntu akibaza ati: nabashije nte kongera kubigenza kuriya ? Ko natuye ibyaha byanjye nkakira Yesu nk’Umukiza wanjye! Ndamukunda rwose, none ntangiye kandi kugenza nka kera… Dore ga gushidikanya kuraje: ese narahindukiye koko ? Narihannye bihagije ? Bishoboka bite se ko nongeye gucumura? Ese nabasha nte «kubaturwa», niko kuvuga gukurwa bidasubirwaho mu mbaraga z’icyaha, n’ububata bwacyo?

Ibibazo bikurikira biragufasha kubona ibisubizo, twifashishije ibice bya 5 kugeza 8 mu rwandiko rw’Abaroma.

1. Ibyaha n’icyaha bitandukanye bite?

Ni nk’itandukaniro hagati y’igiti n’imbuto zacyo.Ibyaha ni ibikorwa bigayitse, nk’imbuto zisoromwa ku giti. Icyaha ni igiti ubwacyo, isoko y’ibikorwa byose bigayitse aribyo byaha.Niyo mpamvu umuntu ateye ikibazo kurusha uko agaragara ; ntabwo bihagije gukemura ikibazo cy’ibyaha, bikurwaho cyangwa byicuzwa, ahubwo hagomba gukemurwa ikibazo cy’isoko y’aho biva : nicyo cyaha.

 

2. Ni ikihe gisubizo Imana yatanze ku byaha no ku cyaha ?

Ibyaha byarababariwe.Niba wizeye Kristo, utsindishirizwa ibyaha byawe. Nyamara icyaha ubwacyo ntigikurwaho cyangwa ngo kibabarirwe. Kigomba gucirwa urubanza.Nicyo Imana yakoreye ku musaraba ( Abaroma 8,3). Ibikorwa bibasha kubabarirwa, ariko kamere mbi yo, ntibishoboka : igomba gucirwa urubanza.

 

3. Uwizera ahora munsi y’ubutware n’imbaraga z’icyaha ?

Oya.Uwizera hari ubwo ashobora gukora icyaha ( 1 Yohani 2,1), icyakora ntahora ari ugomba gucumura. Ntabwo icyaha ari itegeko ry’ubuzima bwe, kibasha kwirindwa.

Kugira ngo uwizera abashe kubaturwa ku mbaraga z’icyaha, reka turebe neza ibibazo bikurikira.

 

4. Ni iyihe miryango ibiri tubona mu Baroma 5 ?

Kubwa kamere, umuntu wese ni ukomoka kuri Adamu. Abemera bakizera Kristo bose ni abagize ubwoko ( umuryango) wa Kristo. Gupfana na Kristo bituma dutandukanywa na Adamu . Uhereye ubwo tuba abo mu bwoko ( umuryango) Kristo abereye umutwe, cyangwa Umutware.

 

5. Ni izihe ngaruka zo kuba mu muryango wa Adamu ?

Ukomoka kuri Adamu wese agira icyo amukomoraho :ni icyaha, ingaruka yacyo ikaba urupfu. Kugeza ubu urupfu ruri hose,nicyo kigaragaza ko icyaha cyageze kuri bene Adamu bose. Icyo cyaha gisoromwaho imbuto mbi, nizo byaha.

 

6. Ni iki kiranga abo mu muryango wa Kristo ?

Ubuntu bw’Imana bwarasesekaye, ndetse bwarasendereye kubwa benshi, babuboneramo gukiranuka, gutsindishirizwa ( Abaroma 5,15-19).Mu yandi magambo, uwo mu mryango wa Kristo wese yahinduwe umukiranutsi.

 

7. Noneho se, niba ndi uwo mu muryango wa Kristo, kubw’ubuntu gusa, mbasha kwikomereza gucumura ?

Oya.Ntabwo ubuntu ari impamvu tubona ituma dukora ibyaha ( wareba n’ikibazo gikurikiraho).

 

8. Kuki nta kwirengagiza ibicumuro byakozwe n’uwizera (Abaroma 6,1,2)?

Kuko kubw’icyaha twamaze gupfa, dupfanye na Kristo. Kristo yapfiriye ku musaraba, sibyo se ? Noneho turi aba Kristo ; tubatijwe kubwa Kristo ; mu mubatizo  «kubwa Kristo», dushushanywa nawe, turi umwe nawe. Bityo Kristo yarapfuye, twarapfuye natwe, ntabwo tukiri «abana ba Adamu», ntitukiri ab’umuntu wa kera !

 

9. Ko bishoboka se ko nongera gukora ibyaha,ibyo biva kuki ? Ntabwo se napfanye na Kristo ?

Ijambo ry’Imana mu Baroma igice cya 6 kugeza 8 ritubwira  ko hariho umuntu wa kera kandi akaba yarabambanywe na Kristo. Ariko uwizera incuro nyinshi amenyera mu mubabaro ko agifite umubiri muri we ( aha ijambo « umubiri » ntirivuga uyu muntu ufatika tubona, ahubwo ni kamere y’icyaha imutuyemo). Niyo mpamvu abasha kongera gucumura. Kugira ngo ubyumve cyane, soma ibibazo ku gice cya 7.

 

10. Twumva dute : «umuntu wa kera yabambanywe na we » (Abaroma 6,6) ?

«Umuntu wanjye wa kera» ni uwo nariwe mbere yuko mpindukira, ndi uwo kwa Adamu, uwo mu muryango we (Abaroma 5,12 no gukomeza). Mbere yo guhindukira nari uwo kubazwa ibyo nkora byose kandi ndi umunyabicumuro. Maze gushushanywa na Kristo mu rupfu rwe, Imana ivuga yemeza ko wa muntu wanjye wa kera nawe yapfuye. Ntakindebera muri wawundi nariwe mbere yo guhindukira, wa muntu wa kamere y’ibicumuro.

Ese wabasha kwiyumvamo ibyo ? Oya! Nyamara bikomeza kuba ukuri kuko Imana ibihamya ityo. Ntabwo biterwa n’ibyo twiyumvamo, icya ngomba ni ibitekerezo by’Imana.

Ntabwo rero tugomba kwitiranya wa muntu wa kera (wapfuye) na kamere y’icyaha, umubiri ukidutuyemo (reba Abaroma 7,17,18,25 ; 8,4 ; 1 Abakor.3,2,3).

 

11. Ijambo umubiri w’icyaha, turyumva dute ?

Iri jambo turisanga mu Baroma 6,6b : « … kugira ngo umubiri w’icyaha ukurweho, twe kugumya tuba imbata z’icyaha ». Ijambo « umubiri w’icyaha » usobanura ibiturimo byose bigaragaza icyaha.

Uwizera aracyabasha gukora icyaha( yego , ntiyagombye kongera kugikora) , nyamara icyaha ntikikiri umuyobozi muri we.

 

12. Ikibazo cy’ibyaha byacu cyakemuwe n’urupfu rwa Kristo, ariko se ikibabazo cy’icyaha n’imbaraga zacyo cyakemuwe gute ?

Icyo nticyakemuwe n’uko Kristo yadupfiriye, ahubwo ni uko twapfanye nawe.

Reka twifashishe uru rugero rw’isano iri hagati y’imbata na shebuja, ubwo Paulo yandikaga uru rwandiko rw’Abaroma.Shebuja yari afite uburenganzira bwose ku mugaragu we agihe cyose uyu akiriho. Nyuma y’uko umugaragu apfuye, shebuja ntiyabashaga kuba hari ikindi yamukoraho. Natwe niko turi mu gihe cya none. Iyo dupfanye na Kristo icyaha gitakaza uburenganzira, ubutware n’ububasha cyari kidufiteho. Niko kubaturwa !

 

13. Insobanuro z’umubatizo ni izihe ?

Insobanuro z’umubatizo ni icyo gushushanywa na Kristo mu rupfu rwe.Nk’uko Kristo yapfuye kandi agahambwa, natwe niko twabatijwe ( Abaroma 6,2,3). Umubatizo ufite ibindi usobanura ; nk’uko ubatijwe aba abaye umwigishwa wa Kristo ( Yohani 4,1,2 na 1 Abakor. 10,2), n’ibindi…ariko ikigisho cyo mu Baroma 6 ni uko dushushanywa na Kristo mu rupfu rwe, bisobanura ko twapfanye nawe.

Tumenye neza ko umubatizo utaduha uburenganzira bwo kujya mw’ijuru.

 

14. Menya nte ko napfanye na Kristo ? Mbasha kubyiyumvamo ?

Oya !Ntawabasha kubyiyumvamo. Niba warizeye Kristo, ni igikorwa cyasohoye kandi ubyemezwa n’Ijambo ry’Imana.

 

15. Niba narapfanye na Kristo, bigira bubasha ki mw’isano mfitanye n’icyaha ?

Icyaha ( imibereho y’ububi, ihora irwanya Imana) ntabwo kikigufiteho ubutware.

Ni nk’umuntu wishyuye amafranga menshi kugira ngo atajya we ubwe ku rugamba, ahubwo hagire undi umugirayo. Niba ubutegetsi bw’igihugu bumwandikiye buti :  « ugomba kuza ukajya ku rugamba noneho kuko uwari warukugiriyeho yamaze gupfa », nawe azasubiza ati : «  Ntibinshobokera ko najyayo kuko namaze gupfa ». Agaragaza ko yifata nk’uwapfuye kuko uwamusimbuye yapfuye.

 

16. Niba narapfanye na Kristo,bigira bubasha ki mu mibereho yanjye ya buri munsi ?

Iyo icyaha gishaka gukoresha ubushobozi bwacyo kuri twe, dufite uburenganzira( kandi dutegetswe) kwibona nk’abamaze gupfa ( reba ikibazo cyo hejuru) ; kubwo kwizera tumenya neza ko tudategetswe kongera guha icyaha urwaho muri twe.

 

17. Uwizera akwiriye gukomeza amategeko ( cyangwa se nibura imiziririzo imwe n’imwe) kugira ngo adacumura ?

Oya.Gukomeza amategeko cyangwa imiziririzo ntabwo aribwo buryo bwo gukomerezamo. Ni uburyo bw’umubiri ( kuko ibyo byitabaza ubushobozi bwawo), niba ubigerageje, niwemere ( niba utari indyarya) ko ugiye gutsindwa. Paulo asobanura ko twapfuye ku mategeko ( nk’uko twapfuye ku cyaha), Abaroma 7,1-6.

Ikindi kandi tugomba kumenya, ni uko amategeko yahawe ubwoko bw’Abisiraheli bwonyine.

 

18. Uwizera noneho se yabaho ate imibereho ishimisha Imana ?

Atari uko yitondeye amategeko, ahubwo yiyegurira Kristo. Nitureka Mwuka Wera akadushyikiriza Kristo, nibwo azaduhesha uburyo bwo kubaho tunezeza Imana.

 

19. «Njye» wo mu Baroma 7 ninde (imirongo ya 7 kugeza 25)?

Yaba ari Paulo ?

Oya. Ntabwo ari Paulo kuko agira ati : «  Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko…. »(Abaroma 7,9). Ntabwo rero ibyo byavugwa kuri Paulo wavutse ari umufarisayo ( Abafilipi 3,5).

Yaba ari utizera ?

Oya, ntibishoboka. Umuntu wo mu Baroma 7 yamaze kugira kamere nshya, kuko avuga ngo arashaka gukora ibyiza ( Abaroma 7,19) kandi ko « yishimira amategeko y’Imana mu mutima » ( Abaroma 7,22). Ibyo ni ibigaragaza neza ibyo umutima w’umuntu mushya, watanzwe n’Imana igihe cyo kuvuka ubwa kabiri, wifuza( Yohani 3,3).

Yaba ari uwizerza by’ukuri ?

Nibyo koko ! Uwizera nyakuri ariko utari mu mwanya ukwiriye ! Amagambo ngo « Ndi uwa kamere, naguriwe gutegekwa n’icyaha » ( Abaroma 7,14) ntabwo yavugwa ku muntu wizera uri mu mwanya ukwiriye.

None se ninde ?

Ni wawundi wamaze kuvuka ubwa kabiri ; ntabe ayoborwa na Mwuka, ahubwo agengwa na kamere ( gereranya na 1 Abakor.3,1), wiringira imbaraga ze bwite, akagerageza gukomeza amategeko no gukora ibyiza ( akoreskeje imbaraga ze), ariko akananirwa buri gihe, bityo agahora ari mu maganya. Ntamenya ko umubiri uboneka nk’uwubaha Imana, « wubahiriza idini » cyangwa uhorana ibyifuzo byiza, ukomeza kuba umubiri.

Ntabwo ari imibereho isanzwe y’umukristo, nyamara benshi banyura muri iyo inzira mu gihe runaka cy’ubuzima bwa gikristo, kugeza ubwo bazamenya kwizera Kristo ndetse n’igikorwa cye gihagije aribyo kuvuga gushyira mu bikorwa kubaturwa rwose babikesha urupfu rwa Kristo. Uwizera abasha kugaruka kenshi kuri ibi bitekerezo mu mibereho ye.

 

20. Uwizera uwo afite kibazo ki ?

Uwo ahora agwa mw’ihurizo rihora rimubera ingorabahizi.Ni urugamba ruhora hagati ya kamere ya nshya na yayindi ya kera ( umubiri). Yifuza kugendera mu bwiza gusa ariko ntabigereho ; mu gihe ibibi atifuza abona aribyo agenderamo, urugamba rugakomeza rutyo ( Abaroma 7,19)!

 

21. Uwizera uwo amenya iki ( Abaroma 7,17-24) ?

Ibintu bigeze nibura kuri bitatu. Icyambere ni uko agifite ya kamere y’icyaha muri we, niwo mubiri (umurongo wa 17). Icya kabiri ni uko nta kiza kimutuyemo: «Nzi yuko muri njye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo» (umurongo wa 18). Icya gatatu, ni uko atabasha kwikiza ubwe, ahubwo akeneye uwamutabara wundi : «Yemwe, mbonye ishyano ! Ninde wankiza uyu mubiri utera urupfu ? »( umurongo wa 24).

 

22. Iyo «njye» yo mu Baroma 7 amaze kumenya ko atakwisayura we ubwe, gutabarwa kuva he ?

Ku mpera y’igice cya 7, uwo muntu arekeraho kugerageza kwishakamo imbaraga zo kumukiza, maze agatangira gushakira ubutabazi ahandi.Noneho si «  Nabasha nte kwikiza njye ubwanjye » ahubwo ni «  Ninde wankiza uyu mubiri utera urupfu ?» ( Abaroma 7,24).

 

23. Ku mpera y’igice cya 7 tugera kuwuhe mwanzuro ?

Umwanzuro w’ibice bibiri. Icya mbere, uwo muntu yamenye ko ntacyo yakwimarira we ubwe, ko mu mubiri nta kiza kibamo ( Abaroma 7,18). Icya kabiri , amenya ko hariho kamere ebyiri, iya kera ( umubiri), itasha gukira namba, noneho n’inshya. Izo zombi ntaho zihurira. Ubwo uwo muntu niho ashimira Imana ( 7,25) kuko yamenye ko Imana yonyine ariyo yamukiza, kandi ibisabwa gukorwa byose byamaze gusohozwa na Nyagasani Yesu Kristo ( Abaroma 7,25 na 8,1). Umunzaro wa byose uri mu Baroma 8,1-11 ( wareba n’ibibazo bikurikiyeho).

 

24. Uwizera abasha gucirwaho iteka n’Imana ?

Oya !Kandi impamvu ni uko uwizera ari muri « Kristo ». Kandi rero muribuka ko Kristo yicaye mu bwiza iburyo bw’Imana. Niba hari uwaciraho iteka uwizeye , agomba kubanza akariciraho Kristo : ibyo ntibishoboka !

 

25. Amagambo «itegeko rya Mwuka w’ubugingo» n’ «itegeko ry’icyaha n’urupfu», asobanurwa ate?

Ijambo «itegeko » ribasha gusobanurwa «imibereho». Ibuye rigwa ku butaka: ni itegeko ry’imibereho y’ibiriho. «Itegeko rya Mwuka» naryo ni imibereho, ni ukuvuga ko Mwuka utuyobora ku gutekereza ibya Kristo buri gihe. Itegeko ry’icyaha naryo ni imibereho, kuko icyaha gihora kirwanya Imana kandi kikajyana mu rupfu.Iyo uwizera yiringiye Kristo, akizera ko igikorwa cye gihagije, kandi nta teka ricirwa ku bari muri Kristo Yesu ( niko kuvuga ko yemera « Ubutumwa bwiza bw’agakiza » ; Abefeso 1 ;13), Mwuka w’Imana yitegura gukorera muri we.

 

26. Icyaha, Imana yagitanzeho gisubizo ki?

Nta kwibagirwa ko ibikorwa, ibyaha ari byo byonyine bibabarirwa ariko icyaha cyo kigomba gucirwaho iteka.Nta kintu cyajyana na kamere y’Imana kitari icyo guciraho icyaha iteka. Amategeko ntacyo yabashaga gukora ku cyaha; yaragitwikururaga ariko ntihagire umuti atanga kuko umuntu atabasha kuyasohoza.

 

27. Ibi byose biha uwizera umudendezo wo kwiba, kwica no gukora ibyo amategeko yabuzaga byose ? Oya ? Kubera iki ?

Oya. Ugukiranuka kwemeza ko amategeko asohorera mu wizera. Impamvu ntabwo ari uko agerageza kwitondera amategeko, ahubwo ni uko ayoborwa na Mwuka, niko kuyoborwa n’ubushake bw’Imana, akaba rero yanga ikibi cyose.

 

28. Uwo murimo ushyirwa ute mu bikorwa ? Kuyoborwa na Mwuka ni iki ?

Mwuka ayobora uwizera kuri Kristo (Yohani 14,26 et 16,13,14), kandi ibyo bimwuzuza umunezero no gushaka kurushaho gusa na Kristo. Iyo twiganye Kristo, ibyo amategeko adushakaho «byizana» muri twe.

Dufate urugero. Amategeko ati: «Ntukibe». Uwizera ntaba munsi y’amategeko, ariko Mwuka ahora amwerekeza kuri Kristo. Kristo yari umutunzi, ariko yigize umukene kugirango dukungahare. Yavuze ko gutanga ari iby’igiciro kurusha guhabwa. Nk’uko uwizera yishimira Kristo no gushaka kumwigana, yifuza no kubigeza ku bandi. Ese ubwo yabasha ate kwiba kandi? (Abefeso 4,28).

Ni ibyumvikana ko iyo ariyo myifatire y’umuntu ukunda Nyagasani, ntabwo ari ibintu by’uko buri wese abyumva, ahubwo ni itegeko (= itegeko rikwiriye kandi ryo mu rukundo ; nicyo gituma intumwa Yohani avuga ko urukundo rw’Imana n’urw’abana bayo rushingiye ku kwitondera amategeko ye. Iyo hari umuntu ukunda, icyo yifuje cyose kiguhindukirira itegeko.

 

29. Uwizera ahora agenda ayoborwa na Mwuka ?

Nibyo byagombaga gukorwa, ariko siko bihora bigenda (tubimenyera ku mibereho yacu ya buri munsi). Uwizera by’ukuri yagombye guhora ayoborwa na Mwuka, ariko abasha kugeza aho «  gushavuza Mwuka » ( Abefeso 4,30). Ibyo biba buri gihe uwizeye akoze icyaha, ntiyite kuri Kristo cyangwa agahora ari muri ubwo buzima, adafitanye nawe ubumwe.

 

30. Twamenya dute ko tugenda tuyoborwa na Mwuka ?

Ni iyo twegezayo ibishavuza Mwuka. Iyo ufite ibitekerezo bibi, usabwa kubyaturira Nyagasani. Iyo hari ijambo ribi wavuze, naryo ugomba kuryatura.Ntutegereze, komera ku busabane ufitanye n’Imana. Niba ubigenje utyo, Mwuka aba yiteguriye kongera kukuyobora no kukwerekeza kuri Kristo (Abaroma 8,14). Uko niko « twica ingeso za kamere » ( Abaroma 8,13) no kugenda tuyobowe na Mwuka.

 

31. Imana idufasha ite kugenda tuyoborwa na Mwuka ?

Imana yohereje Mwuka wayo kuba muri twe ( Abaroma 8,10,11). Ubu Mwuka Wera atuye mu muntu wese wizera ( reba na 1 Abakor.6,19). Atuma dutekereza ibya Kristo ( Yohani 16,14) kandi akatwumvisha uko Imana ari Data ( Abaroma 8,15,16). Niko gakiza kuzuye : Kuba waratsindishirijwe ku byaha, warabatuwe ku mbaraga z’icyaha, kandi ukamenya ko Imana ari Data udukunda ubihishuriwe na Mwuka !

 

32. Niba dufite agakiza kuzuye, ni kuki abizera benshi babazwa mu mubiri bakanapfa ? Umubiri se ntabwo uri mu gakiza twahawe ?

Abizera bababazwa kuko nabo bari mu byaremwe.Paulo nibyo asobanura mu Baroma 8,18 kugeza 29. Binyuze ku muntu, icyaha cyaje mw’isi, maze ingaruka iba yuko ibyaremwe byose biniha. Icyakora icyo kibazo kizabonerwa umuti. Dutegereje «kubaturwa kw’umuburi» (Abaroma 8,23). Ubwo Kristo azaza, tuzahabwa umubiri mushya. Tugitegereje ibyo, dufite «ibyiringiro» kandi Mwuka adufasha mu ntege nke zacu.

 

33. Hari abo Imana yageneye kurimbuka ?

Oya. Ntabwo Bibliya ivuga bene ibyo. Ahubwo Imana ishaka ko bose bakizwa (Tito 2,11; 1 Tim.2,4). Noneho, « Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije ; ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana» (Ibyakozwe 17,30). Mu Baroma 9,18 havugwa ko Imana inangira uwo ishaka (ariko ni nyuma yuko umuntu yinangiye we ubwe ; nkuko tubibona mu rugero rwa Farao: Abaroma 9,14-17). Mu Baroma 9,22,23 tubona byeruye ko Imana yateguriye ikuzo inzabya z’imbabazi, ariko ko yihanaganiye bikomeye inzabya z’umujinya ziteguriwe kurimbuka (ntabwo bivuga ko Imana ariyo yaziteguriye kurimbuka).

 

UBUTUMWA BUTANGAJE BW’INKURU NZIZA Y’AGAKIZA IBWIRA ABANTU BOSE.

«MURI MAKE» Hari ibibazo bitatu bikomeye bireba inyoko muntu :

  • Ibyaha (= ibikorwa bibi)
  • Imbaraga z’icyaha ( itegeko ry’imibereho yo gukora ibibi, isoko y’ibikorwa bibi byose)
  • Imibabaro y’umubiri.

Ikibazo cyambere cyakemuwe n’urupfu Kristo yadupfiriye (Abaroma 3 kugeza 5).

Ikibazo cya kabiri cyakemuye n’uko twapfanye na Kristo (Abaroma 6).

Ikibazo cya gatatu kizakemurwa ubwo Kristo azagaruka (Abaroma 8).

Ariko kuri buri cyose, byose tubikesha Kristo!