Iby'Ibanze By'Umukristo

Walter Gschwind

 

TRADUCTION DU LIVRE : « L’ABC DU CHRETIEN »

 

UMWANYA W’UWIZERA

 

Ese wishimira umwanya ufite muri Kristo?

Kugera ku gasongero k’umusozi uri mu modoka ntabwo bigoye namba.Itegereze uko barimo imbere, baba bahagaze cyangwa bicaye, bake muri bo nibo bagaragara babasha kuzamuka umusozi ku mbaraga zabo: ubabonamo abanyamugi, abasheshe akanguhe, abana, ibimuga n’abandi benshi batabasha kuzamuka bakoresheje imbaraga zabo.

Uretse amafaranga y’urugendo asabwa, nta kindi kigerekwaho: n’ukugirira icyizere iyo modoka ikoranywe ubuhanga, kuva ku mipira yayo ukageza k’uyitwara.

Abagenzi bose bagerera icyarimwe aho urugendo rurangirira, yaba uwarimbanye inkweto zo mu mugi cyangwa umukecuru wahinamiranye kubera izabukuru ukikiye akana gato, cyangwa se kandi wa musaza wishingikiriza akabando. Mbega kwicara mu modoka ikujyana udakoza amaguru hasi !... Mbega ibyiza we...!

 

„Murananiwe ? Ese mwabashije kwambukiranya bya bikuku na ya mateme yose ?“

 

Bagakomeza batangara bati: „Mbega ubwiza bw’imisozi ! na bya bikombe byiza na rwa ruhererekane rwayo rudahezwa n’amaso!“ Ariko nta n’umwe utinyuka agira ati: „Ni jye wabashije kwizamura iyi misozi no kwigeza hano!“

Twebwe abakristo, twanyuze mu kuzamurwa gukomeye cyane. Inkomoko yacu yari idafite ibyiringiro. Nta tandukaniro hagati yacu, twari abacumuye tutabasha gushyikira ubwiza bw’Imana. Twari dutegereje urubanza, gucirwaho iteka, urupfu rwa kabiri. Abaroma 3,9-18,22,23; Tito 3,3; Abefeso 2,1-3 n’iyindi mirongo myinshi ibitubwiraho.

Ariko Imana yaratwibutse. Tutabizi yaradukunze; atari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa! Icyo umutima w’umuntu n’umwe utari kwibwira, Imana yaragiteguye: agakiza katuvana mu mibereho yo hasi cyane, imibereho itabasha guhindurwa myiza, katugeza mw’ijuru, imbere y’intebe ya cyami y’Imana, hafi y’umutima we.

Imana niyo yateguye uwo mugambi w’agakiza; Yesu Kristo , Umwana we, arawusohoza. Yaratubabarijwe ku musaraba.Yikoreye ibyaha byacu, ahinduka icyaha ku bwacu. Yahanwe mu cyimbo cyacu kandi umujinya w’Imana wari kuri we. Yaratwitangiye, aradupfira. Yarahambwe, aranazuka kubwo kudutsindishiriza. Nk’uwazutse, yazamuwe iburyo bw’intebe y’Imana. Aho ahaba iteka kandi aradusabira.

None, umunyabyaha wese yibona ahabwa ako gakiza kuzuye kandi k’iteka, kateguwe n’Imana. Ntacyo asabwa kongeraho“ kuko mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana, ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira„ ( Abefeso 2,8,9).

Iyo umunyabyaha yiringiye ubuhamya bwo mw’Ijambo ry’Imana kandi akemera kwizera agakiza k’Imana, ubwo nibwo ako kanya agira umugabane ku bintu byose bizanwa n’igikorwa cya Yesu Kristo. Muri Kristo, avanwa ku ndiba y’umuruho we akagezwa “mw’ikuzo ry’Imana „ risumba byose kandi tutari kubasha kwigezaho n’imbaraga zacu bwite. Ibyo byashobokeye „muri“ Kristo honyine kandi bishoboka „kubwe“(Abaroma 3,23), ayo magambo agaruka kenshi mu rwandiko rw’Abefeso.

Noneho rero, nta tandukaniro hagati y’abacunguwe ku by’umwanya bafite imbere y’Imana.Babiheshejwe n’agakiza ko muri Yesu Kristo, bose bari „mw’ijuru“ uhereye ubu. Imana „yatuzuranye nawe , itwicaranya na we mw’ijuru mu buryo bwa mwuka turi muri Kristo Yesu“ ( Abefeso 2,6).

Mbega ibihe byiza bidutegereje, twe abakristo, kubw’umwanya mushya dufite! Ntitwabasha gutanga urutonde, naho twacagagura amagambo, iby’igikorwa cya Nyagasani cyatuzaniye kandi dufiteho umugabane uhereye ubu. Hano twabasha gusa kuvuga ukuri kumwe na kumwe kwerekeranye n’isano dufitanye n’Imana.

„Kubwo kumvira k’umwe“ twahinduwe abakiranutsi (Abaroma 5,19). Ntabwo Imana ikitubona mu mwanya w’abanyabyaha, noneho amagambo ngo „ twese turi abanyabyaha bo kugirirwa imbabazi“ usanga abizeye benshi bivugaho, ntabwo ahuje n’icyo Imana ntabwo ahuje n’icyo Imana yakoze muri twe. Ntabwo ari imbabazi z’ibyaha byacu dufite gusa, ariko kubwo gushaka kw’Imana, twebwe ubwacu, twagizwe abera n’igitambo cy’umubiri wa Kristo cyatanzwe rimwe kikaba gihagije iteka (Abaheb.10,10 ). Kubw’igitambo kimwe yaradutunganyije iteka ryose (Abaheb.10,14 ). Niyo mpanvu dufite umudendezo wose wo kwinjira ahera kubw’amaraso ya Yesu Kristo tunyuze mu nzira nshya yaduciriye y’ubugingo (Abaheb.10,19,20).

Ariko iyo twinjiye Ahera cyane twegereye intebe y’Imana, twakirwa dute ? – „ Nimurebe urukundo Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana: kandi niko turi. Bakundwa , ubu turi abana b’Imana“ (1 Yoh.3,1,2). Twavutse ku Mana, ubu dufite “ubugingo bw’Imana”, kandi atwitaho nka Data, ntasiba kuturengera nk’Imana.

Nyamara hari abizera batanezezwa n’umwanya bafite muri Kristo ! Kubera iki ?

Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana”(Abakol.3,1)!

 

KUBOHORWA NO KUYOBORWA NA MWUKA

Nabasha nte kubohorwa mu mbaraga z’icyaha ?

Abizeye vuba akenshi banezerwa cyane bageze mu nzira nshya, ariko ntihabuzemo ibishuko ndetse no gushidikanya. Iki gice gifite intego yo gufasha, gishingiye kw’ijambo ry’Imana, abatangiye gukurikira Yesu, bahura n’ikibazo gikurikira : Nasobanukiwe ko ibyaha byanjye nabibabariwe mw’izina rya Yesu. Noneho se ni gute nabasha kubohorwa mu mbaraga z’icyaha ?

 

“Ndi mubi kurusha ntarakizwa ! ”

Tekereza umuntu waba watengukiweho n’umukingo. Yapfuye. Amabuye y’ubwoko bwose, amato n’amanini arundanyije mu gatuza ke. Ntabimenya. Ntacyo amubangamiyeho. Yapfuye.Ariko umutima we wongeye gutera akazuka, ubwo yahita abona ya mabuye ndetse ayumve. Azamubera umutwaro utihanganirwa.

Ni nk’uko nawe byaba byarakugendekeye. Mbere yo gukizwa kwawe wari “upfuye uzize ibicumuro n’ibyaha (Abefeso 2, 1). Ntiwabashaga kumenya ikibi: wari “umwijima” (Abefeso 5,8). Wari warataye umuco (4, 19), waratandukanijwe n’ubugingo buva ku Mana (4,18 ).

Ubu siko bikimeze. Kubwo kwizera Yesu, Umwana w’Imana, ufite ubugingo muri wowe ( Yoh.5,24 ). Ubu niho noneho ubasha kwibona uko uri imbere y’Imana, uko wabayeho kugeza ubu. Kandi wibazanya ubwoba uti:

 

„Nabasha kwikura aha nte ?“

Kubwo amaraso ya Yesu wogejwe ibyaha byawe. Ariko dore hari ibihora bigaruka. Urashaka kwikuraho umukingo wakugwiriye twavuze haruguru, nyamara ukananirwa. Utera intambwe imwe werekeza imbere, maze mu kanya gato ugasubira inyuma intera ingana niyo waruteye. Kuva ubwo washatse gukurikira Umukiza no gusa nawe, ubona icyaha cyararushijeho guhembukira muri wowe ( Abaroma 7,9 ).Ubona itegeko ry’imibereho y’icyaha mu ngingo z’umubiri wawe, maze utegekwa gukora icyo udashaka ( umurongo wa 15 ). Sinatangazwa no kukumva utaka ugira uti : „ Yemwe, mbonye ishyano ! Ninde wankiza uyu mubiri utera urupfu ?“( umur. 24 ).

 

„Ntibishoboka guhindura mwiza umuntu wa kamere“

Uko warwanaga uri munsi ya bwa butaka byari ngombwa. Twese tugomba kumenya ko kamere yacu ya kera, niyo „ umuntu wa kera“ ari mbi iteka. Tugomba kutiringira imbaraga zacu bwite. Kubwa kamere twese twabaye „ ab’imburamumaro“ nk’umwanda wo mw’icukiro; igicuma cyamenetse ntawabasha kugikoresha; umutaka wacitse ntawakwifuza kuwitwikiriza ( Abaroma 3,12 ).

Ntabwo Imana idutegerezaho kugerageza kwigira beza. Niyo ubwayo, mu bumana bwayo bushyitse, yadukuye mu cyago twarimo:

 

„ Kubwa Yesu, wadukijije umuntu wa kera ! “

Ntabwo ibyaha byacu ari byo byajyanye Kristo ku musaraba byonyine. Ntiyababarijwe ibibi twakoze byonyine, ahubwo n’icyo turicyo nacyo. Iyo urebye ku musaraba , wagira uti: muwambereye incungu, nabonyemo iherezo ry’umuntu wa kera. Aho wishingikiriza ibyavuzwe ku buryo bweruye mw’Ijambo ry’Imana : „ Umuntu wacu wa kera yabambanywe nawe, kugirango umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha“( Abaroma 6,6 ). „ Kubw’umubatizo twahambanywe nawe mu rupfu rwe“ ( 6,4). Mbega kubohorwa !

Icyo gikorwa gitangaje cy’Imana ntikigira agaciro iyo utangiye kubyiyumvamo, ahubwo ni igihe wizeye ko ari kubwawe Nyagasani Yesu yasohoje umurimo we wo gucungura ku musaraba. Ese ibyo ntibigutangaza ugira uti : „ Ndashimira Imana kubwa Nyagasani Yesu Kristo ?“

 

Imana yaguhaye kamere nshya.

„Wabyawe ubwa kabiri“. Ibyo byasohojwe wumvira Ijambo ry’Imana n’igikorwa cy’Umwuka Wera, cyangwa, nk’uko Nyagasani Yesu Kristo yabivuze,“ wabyawe n’amazi n’Umwuka „ Ubu ufite kamere nshya. Kristo yahindutse ubugingo bwawe, kandi ahinduka icyitegererezo cy’ubwo bugingo bukurira muri wowe ( Yoh.3,5).

 

Umwuka Wera yihariye ubuyobozi bw’ubugingo bwawe.

Noneho ubu Umwuka Wera w’Imana asigaye atuye muri wowe. Niwe ufite ubuyobozi bw’ubugingo bushya buri muri wowe, bushingiye kuri Yesu, niwe ubwitaho kandi bwerekezaho ( Abaroma 8,9,11 na 1 Abakor.6,19 ). Umwuka Wera ashaka kukuyobora ku manywa na nijoro, mu mrimo wawe no mu myidagaduro yawe, uri hagati mu bandi cyangwa se uri wenyine. Intego ye niyo gukangura no kunoza uko dukunda Data n’Umwana we Yesu Kristo.

 

Kurwanya ubuyobozi bw’Umwuka Wera.

Ibyanditswe byera bidusaba kuba maso kubw’uko dufite „ kamere“ muri twe. Iryo jambo ntimurifate nkaho ari igice kimwe cy’umubiri, ahubwo ni ikirwanya ubuyobozi bw’Umwuka Wera kidutuyemo. Urutonde rw’abakorera ubwo buyobozi bubi rwanditse mu Bagalatiya 5,19-21: gusambana, gukora ibiteye isoni, iby’isoni nke, n’ibindi bibi byinshi.

Ubwo buyobozi bushaka kurwanya ubugingo bwawe, kubwiyegurira no guhindura umubiri wawe kuba imbata yabwo ibwumvira. Iyo bugeze kuri iyo ntego, icyo uzakora cyose aba ari icyaha.

Kuba „kamere“ ituye muri wowe ntibigomba kukuremerera mu mutimanama. Icyo cyonyine ntabwo ari icyaha. Gusa iyo kamere y’icyaha ntigomba kutugiraho ububasha. None byagenda bite kugirango turwanye igikorwa kibi cy’ubwo buyobozi burwanya Umwuka ? Igisubizo gihamye n’ugukurikiza inama y’Imana:

„Muyoborwe n’Umwuka , kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira“ ( Abagal.5,16).

 

KUYOBORWA NA MWUKA

„Muyoborwe n’Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira“ ( Abagal.5,16).

 

Umwuka Wera atuye muri njye afite kamere yihe ?

Ntabwo bitugoye gusobanukirwa ko Umwuka Wera, umwe mu butatu bw’Imana utuye muri twe, akiranuka . Niwe Mwuka w’Imana, bityo akaba afite kamere yayo: ni umucyo, nta mwijima na muke uba muri we. Ni urukundo. Ni Umwuka w’ubugingo, w’ukuri, w’ubwenge, w’imbaraga, w’urukundo no kwiyoroshya.( 1 Yoh.1,5 ; 4,8 ; Abaroma 8,2 ; Yoh.15,26 ; 1 Yoh.5,6 ; Abefeso 1,17 ; 2 Tim.1,7).

Imbuto zizanywa nawe muri twe zihuje na kamere ye :” urkundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no kugwa neza, no kwirinda ( Abagal.5,22 )“

 

„Kamere“ izaguma muri njye igihe cyose nzamara hano kw’isi, ihabanye rwose „n’Umwuka“, kandi ntibasha guhinduka mu miterere yayo.

Ibyo tubyumva bitagoranye. Twararuhijwe cyane, tunanihishwa na kamere yacu ya kera ku buryo tutatangazwa no kumva mw’Ijambo ry’Imana ko “kamere” yaciriweho iteka, kandi ko imirimo ya” kamere “ivugwa muri ryo ari ibikorwa bibi byaciriweho iteka. Ni byabindi twamaze gutanga urutonde rwabyo: “ gusambana, gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n’ishyari, n’umujinya, n’amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, no kugomanwa, no gusinda, n’ibiganiro bibi, n’ibindi bisa bityo”( Abagal.5,19-21 ).

 

Ntakundi nayoborwa atari na “Mwuka” cyangwa na “ kamere”.

“Icyo nicyo kingora gusobanukirwa”; ahari uko niko wahita usubiza. “ Hagati y’ubutware bw’abo banzi batabasha kumvikana barwanira kunyobora, ntaho mbasha kubera mu mahora nigenga ?”.

Igisubizo kiroroshye: cyangwa se ndagendera mu gushaka kw’Imana, kwiza , gushimisha, kandi ukiranuka, cyangwa se ngendere mu gushaka kwanjye bwite. Hagati yo kumvira no kutumvira nta hagatatu hariho.

Mbasha gutanga amaturo n’ibitambo kimwe n’abandi, ariko niba ntari kubikora uko Imana ibitegeka mw’Ijambo ryayo, ibyo bitambo bihinduka icyaha cyo kutumvira no kwigenga imbere yayo ( 1 Sam.13 na 15 ).

Kimwe na Rubeni, “ mbasha kwiyicarira mu mikumbi y’intama” no “ kwiyumvira imyirongi y’abungeri” ( Abacam. 5,16 ), ntekereza ko nta kibi kiboneka muri ibyo. Ariko nzi ko umwanzi ari mu gihugu, kandi akaba yugarije kwica benshi – ndetse urupfu rw’iteka – ubwo kwiyicarira kwanjye guhinduka ukumpanisha.

Mbasha kandi kujya gushyingura data. Ariko niba uko nita ku muryango wanjye kuruta uko mbana na Yesu, ubwo icyo gikorwa kigaragara ari icy’urukundo ntikizaba gituruka kuri “Mwuka”, ni icya “kamere” ( Mat.8,21,22 ).

Oya, nta butaka bwigenga hagati y’aho “ Mwuka” akorera mu bugingo bwanjye, naho “kamere” yibonekeza.

Niba nkomeje gushaka ubwo butaka bwigenga, ni ikigaragaza ko ntigeze niyegurira rwose Nyagasani.

Muzi neza uko imodoka ikora. Ijya imbere cyangwa ikajya inyuma. Nta kundi yabasha kugenda. Intumwa Pawulo yagiye ayoborwa na Mwuka awumvira muri byose. Nicyo cyatumaga aharanira kugera ku ntego ngo asingire ingororano yo guhamagarwa n’Imana muri Kristo Yesu ( Abafilipi 3 ). Démas we yagendanye na Pawulo igihe gito, maze arahagarara, ndetse ikibi kirushaho maze asubira inyuma, kubwo gukunda iby’iki gihe ( Filemoni 24). Watekereza ukuntu hagati y’abo bombi hagiye intera nini cyane ( 2 Tim.4,10 ). Mbega agahinda !

“ Twebwe abapfuye ku byaha, twabasha dute kongera kubaho mu byaha ? ( Abaroma 6,22), uko niko intumwa Pawulo yabazaga. Umwuke Wera wenyine niwe ubasha guha icyerekezo imigambi y’umutima wacu no kuyobora uko tugenda.

 

Ese natandukanya nte “ ibya Mwuka” n’ “ibya kamere”? Ntabwo bihora ari ibyoroshye!

Igi ry’igishwi risa cyane n’iry’inyamanza ku buryo ijisho ritamenyereye ryagira ingorane zo kuyatandukanya. Uko niko bishoboka ko umaze igihe atagendera mu nzira yo kwizera bimugora gutandukanya ibya “ kamere” n’ibya “ Mwuka”. Ibyo biba cyane cyane iyo hari ikintu kigishibuka kitari cyabyara imbuto zigaragara.

Mu ruhande rumwe naho ubwo bushishozi bwaba buva ku nararibonye y’ubuzima, igikomeye ni ukugira umutima udakora hirya no hino, werekeje kuri Kristo mw’ikuzo rye,

nka Pawulo (Abafilipi 3 ) n’ijisho rireba neza, nka ya mpumyi yakijijwe na Yesu (Yoh. 9 ). Ndetse n’umukristo wegeye imbere, iyo abuze kuba maso, abasha gukozwa isoni n’akana gato kizera gafite ibyo byombi. Ijambo ry’Imana riratubwira riti: “ Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye”( 2 Ngoma 16:9) kandi ngo “ Itabaza ry’umubiri ni ijisho, nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n’umubiri wawe wose ugira umucyo: ariko iyo ribaye ribi umubiri wawe wose ugira umwijima” ( Luka 11,34-36 ).

Imana yahaye Aburamu ubuyobozi bworoheje cyane: “ Ujye ugendera imbere yanjye, kandi utungane rwose” ( Itang.17,1 ).Akenshi, ibibazo byoroheje nk’ibi bidufasha kureba neza: “ Ibi binyegereza Nyagasani Yesu, cyangwa binjyana kure ye ? Ibyo se bimfitiye akamaro mu murimo we ?”

 

Uwo nitayeho ninde ? Ese ndabibira mu “Mwuka” cyangwa muri “kamere”? (Abaroma 13,4 ; Abagal. 6,8).

Abakristo benshi , kandi cyane cyane mu bakiri bato, bibwira ko bagomba gushyiraho imbaraga nyinshi cyane ngo babashe gutsinda irari rya kamere no kubwira isi ndetse n’icyaha bati: “ oya”.

Ahubwo ikibazo ni iki: “ Ese ndabibira mu Mwuka cyangwa mu mubiri ?” Ikibi cyangwa icyiza cyose kibanzirizwa n’umwiteguro. Kandi tugomba kuba maso mu byo dutegura. Wabasha kubiba ibyatsi bibi mu mwanya w’indabo, no gufumbira imbuto mbi mu mwanya w’inziza. Ubwo se ibizamera no gukura ni ibihe ?

Ijambo ry’Imana ni imbuto nziza ( Luka 8,11). Ese naba ndinyanyagiza uko bikwiye mu mutima wanjye, ndisomana umwete bigeretseho gusenga ? (Zab.119,148 ; Mat.4,4). Ese nditekerezaho ? Ese mbeshwaho naryo ? Naba ndeka iryo Jambo rya Kristo rikabaho rigwiriye muri njye ? ( Abakolosayi 3,16 ). Mbese naba nshyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana cyangwa ndi uwumva nkibagirwa ? ( Yakobo 1,21-25).

Isi isesera vuba vuba mu miryango y’abana b’Imana – naho baba batuye kure y’ahazana ibinezeza n’ibyaha – yaba ari ibitabo cyangwa inyadiko z’uburyo bwose. Ibyinshi bizanwa n’ubwo buryo ni nk’ “ifumbire” ya kamere, kandi bikayikuza , igashisha. Ibinezeza bivamo bihita bitwaza umuntu igitugu. Mbega bigoye gutsinda isi iyo nayihaye umwanya ikuzura mu mutima !

None se kugwa kwa Dawudi kwaje gute ? Mu mugoroba, yari aryamye hanze ntacyo akora ! Yowabu, abagaragu bose ba Dawudi, na Isiraheli yose bari ku rugamba rubakomereye barwanya umwanzi; ariko dore umwami yiruhukiye mu gacucu ntacyo akora ! None se twatangazwa n’intekerezo mbi zaje mu mutima we, hanyuma akagushwa mu cyaha kabombo? Ntahandi wasanga umwuka wo gukuza “kamere”nko kutagira umurimo (Imig. 6, 10, 11; 1 Tim. 5, 13 ). Nicyo gituma abakristo b’i Kerete bari aboroshye kugwa muri uwo mutego, bahwituriwe kuba “abambere mu byiza” (Tito 1,12 ; 3,8 ).Natwe nitwumvire uko kwigishwa maze tugire umwete mu “byo Imana yiteguriye kera” kugira ngo tubigenderemo.

 

 

Expand All | Collapse All

God
Bible
Christianity
Christian Living
Marriage & Family
Church
Rapture
Prophecy
Topics by author
Commentaries
Overview
Old Testament
New Testament
Index by Author
Lectures
E-Books
Magazine
Audio Teaching
Meet Christians
Study Meetings
In the Hall
In the Home
Study Meetings in UK
Conferences
Plumstead Conference
Children's Corner
Links
Site Updates

Copyright © Biblecentre.org :: Free for personal use
Publication only with prior permision from Biblecentre