Muri make kandi byihutirwa


Uko turi: 

Abaroma 3.23  «nta tandukaniro, kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana»

Hagomba kubaho impinduka imbere mu mutima:

Yohana 3.7 «bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri»

Icyangombwa cyihutirwa: 

Ibyakozwe n’Intumwa 17.30 «Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije; ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana.» 
              2 Abakor.6.2 «Dore none niwo munsi wo gukirizwamo.»

Ubasha kwitegereza hirya no hino maze ukabona impanuka ziba buri munsi.

Ejo ahari igihe kizaba cyarenze.

Hari itegeko ryo kwirinda (icyatera impanuka cyose kibasha kuviramo urupfu kigomba kwirindwa uko bishoboka kose) rigenda rikurikizwa na bose, ndeste n’inkiko tizasigaye : nyamara hari igikomeye kurushaho, gifite ingaruka iremereye, ni uko warinda ubugingo bwawe urubanza rw’iteka !! ese aho ntukurikiza iryo tegeko ryo kwirinda ? niba ari byo, uri uwo guitegereza gucirwaho iteka!

Inzira y’agakiza: 
Yohana 3.16 «Kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizeye wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. »           

Yohana 3.36 «uwizera uwo Mwana , aba abonye ubugingobuhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uhora kuri we. » 

Yohana 5.24 « Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi tazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo » 

Abaroma 3.24 «Ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo, ibibahereye ubusa, kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo»

Agakiza ku buntu:

Abaroma 3.28 «Duhamije yuko umuntu atsindishirizwa  no kwizera atri imirimo itegetswe n’amategeko.» 
               Abefeso 2.8 « Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera,ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana »

Icyemezo

Yohana 10.29 «Data wazimpaye aruta bose, nta wabasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.    

Ese amadini yose ni meza? Amadini atandukanye ahora agira ati:  «kora, kora»; ubukristo bwo bukagira buti «Yesu yarangije byose»; amadini atandukanye agusaba kugira icyo UKORA  ubone kuronka agakiza; ubukristo bwo BUHA impano y’ubuntu  

Biblia ikubwira uwo uriwe

Mbere ya byose ubanze USOME igice cya 3 cy’ubutumwa bwiza bwa Yohana (muri Biblia yawe)    

Biblia itubwira ko abantu bose , abato ndetse n’abakuru, ari abanyabyaha kandi bakaba kure y’Imana.          

Abaroma 3.10-23  «Nta wukiranuka numwe… Nta wukora ibyiza numwe… Kubaha Imana ntikuri imbere yabo…Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana.  

Tito 3.3 «kuko natwe kera twari abapfapfa, tutumvira, kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana. » 

Abefeso 2.3 « Kandi natwe twese twahoze muri bo,dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima yacu byishakira kandi kubwa kavukire yacu  twari abo kugirirwa umujinya, nk’abandi bose. »

Danyeli 5.25: Mene, Mene, Tekeli, Ufarisini bisobanura ngo :

Imana ibaze imyaka umaze ku ngoma iyishyiraho iherezo, wapimwe ku bipimo ugaragara ko udashyitse,uragawe.   

Ibidukwiriye – Ibigu kwiriye!       

Dusabwa guhinduka rwose mu mitima, nibyo Imana yita   kubyarwa ubwa kabiri    (Yohana 3), mu buryo bwimbitse rwose atari uguhindura gusa imyifatire yo mu buzima.Uko guhinduka kwitwa guhindukira, atari kugerageza kwitwara neza no kubinoza. Ntabwo Imana yishimira kugira ingeso kuba iza gikristo. Guhindukira ntitubyumvamo guhindura idini, ahubwo nukwakira ku bushake inkuru nziza ya Yesu Kristo, bikaba bijyana no kwatura ibyaha byose imbere y’Imana, no kwemera binyuze mu kwizera umurimo w’impongano wa Yesu ku musaraba.    

Iyo mpinduka yo mu mutima isaba icyo Ijambo ry’Imana ryita kwihana:

Luka 15.18 «Reka mpaguruke, njye kwa data, mubwire nti: Data, nacumuye iyo mw’ijuru no mu maso haye, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe. » 

Ibyakozwe n’Intumwa 17.30 «Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije ; ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana » 

Luka 24.45-47 «Maze (Yesu) abungura ubwenge; ngo basobanukirwe n’ibyanditswe. Ati : niko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mw’izina rye.» 

Ibyakozwe n’Intumwa 26.20 «Maze mbwira…n’abanyamahanga mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana.» 

Sur la repentance, voir aussi rubrique spéciale à une autre page    

Isi ntizahoraho iteka . Yaba none cyangwa se ikindi gihe (Biblia ibivuga ibihamya ariko itagaragaza igihe), icyakora uyu ni umunsi w’agakiza. Amateka ya Titanic atwibutsa ko byose bibasha kugira iherezo mu kanya nk’ako guhumbya.

Twazarokoka dute niba twirengagije agakiza gakomeye k’Imana?