KWIZERA YESU KRISTO

SI IMYIZERERE

Ugomba kuba nawe uri mu mubare wa benshi bizera Imana. Ariko ahari ni ya Mana iri uko uyitekereza: “Imana igira neza”, ibabarira intege nke zawe zose, itababarira ibibi by’abandi. Imana igomba kwemerwa n’ubwenge bwawe ko iriho, ariko wifuza ko ikuba kure bishoboka. 

Bibliya iragira iti:“ Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni nabo barabyizera bagahinda imishyitsi” (Yakobo 2.19). 

Iyumvire nawe igice giteye ubwoba abenshi bavuga ko bizera Imana barimo.

Abandi bongeraho bati: mfite imyizerere yanjye, idini ryanjye, ndetse nkomeza ibyo rintegeka… Uramenye! imyizerere ni ijambo rirerire cyane, riteye ibibazo, mbese rigoranye! Buri muntu agira imyizerere ye, ikubiyemo ibidasonutse neza: yenda gushyiramo ibyo ashatse byose. 

 

SI IYOBOKAMANA 

Iyobokamana niryo jambo ririmo ubushishozi kandi ridateranya; ribumbiye hamwe imigenzo n’imihango yakubahirizwa nta gahato kihariye. Kubatizwa, guhazwa cyangwa kujya kw’ifunguro, gushyingirwa, gushyingura: iyi ni imihango ine ihagije ngo umuntu abe afite iyobokamana yiyubashye. Tubivuze ukuri, ntabwo bihenze : dusabwa gusa kwigomwa iminsi ine yo mu buzima bwacu – ahubwo ndetse uwa nyuma muriyo ntabwo aba ari uwacu – itatu ya mbere tuyiherekeza n’iminsi mikuru mu muryango, ibyo kurya byiza n’impano zitandukanye. Nuko… ugahinduka umukristo mwiza cyangwa ugakomeza kuba we, nk’uko bisanzwe. Ese ubwo si ibyoroshye ? Nyamara ni ukwishuka gukomeye !  

KWIZERA 

Ikibazo nyacyo cyatangwa ni iki: “Twizera nde ? ” Icyo kibazo cyagera kure kurusha uko tubyumva. Niba twizera Imana iyo ivuga, Bibliya yose noneho iratugenga kuko ari Ijambo ry’Imana nk’uko ibihamya. 

Imana iravuga. Ese si ukuri ivuga gusa? Siyo yonyine ibasha kuvuga ukuri ? Gushidikanya Ijambo ryayo, Bibliya, ni ukuyihindura umunyabinyoma. 

«Naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo” ( 1 Yohana 5.10 b). 

Imana itanga ubwo buhamya ku Mwana wayo mw’Ijambo ryayo kandi umuntu afite inshingano zo kubwakira: nibyo kwakira Umwana wayo. Ibyo ni ibitandukanye n’imyizerere isanzwe twavuzeho, aribyo yobokamana. Uko ni UKWIZERA. 

«Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo ry’Imana» (Abaroma 10.17). 

UMWIFATO WO KWIZERA

Kwizera ko mu mbaga rusange nta kubaho, cyangwa ukw’umuryango. Kwizera ni umwifato bwite ushyira buri wese mu mwanya asabwa kubamo n’Ijambo ry’Imana : uw’ikiremwa imbere y’Umuremyi wacyo n’uw’umunyabyaha imbere y’Imana yera.

Ubwo ari Imana ivuga, ukwizera gucecekesha ibitekerezo n’ibyiyumviro bya muntu. Kwemera ibyo Imana ivuga ku muntu n’ibyo imubwira. Kwakira ibyo ivuga kuri Yesu Kristo ; kwiga kumenya umutima w’umuntu – ni mubi kandi ntubasha gukira - , n’umutima w’Imana icyo ari cyo, wuzuye urukundo, imbabazi, impuhwe. 

Kwizera  kugira ubwenge, kurihangana, kurumvira. Gucira urubanza ibya kera, kwemera ibya none, kandi kugahanga amaso iminsi izamuhamya mu kuri. 
 

AMAHAME YO KWIZERA

Kwizera kwemera uburenganzira bw’Imana kuri buri wese no ku batuye isi yacu. Kwigira ku Mana – si ku migenzo y’abantu - ko ariyo Mucamanza ariko kandi ko itanga ubuntu bwayo ku busa. 

Kwizera n’ukumenya byihariye Imana yihishuriye mu Mwana wayo, Imana ivuga, yumva kandi isubiza. Kwizera n’ugushyikirana niyo Mana yahindutse Data, na Nyagasani Yesu Kristo uwo kwemerwaho urukundo n’ubutware.

Kwizera gukomora ayo mahame mw’Ijambo ry’Imana : 

«Niryo jambo ryo kwizera tubabwiriza: Niwatuza akanwa kawe yuko Kristo ari Umwami, ukizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye uzakizwa»  

«Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’Umwami wacu Yesu Kristo » (Abaroma 10.8b-9; 5.1) 

«…mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira» (Abagalatiya 2.20). 

« Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza» (Abahebrayo11.6). 

Uko kwizera uragufite?